Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gutaramana na Vampino bakoranye indirimbo "Byemere" yamamaye kuva mu myaka 13 ishize, hari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda cyahuje amagana y'Abanyarwanda n'abandi basanzwe batuye muri kiriya gihugu.
Knowless yaherukaga muri kiriya gihugu mu myaka irindwi (7) ishize. Yataramiye kandi asabana n'abafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki we mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2024, cyabereye kuri Nomad Ball and Grill.
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yaririmbiye muri Nomad Ball abisikana na Producer Element uherutse kuhataramira.
Ishimwe Karake Clement usanzwe ari umujyanama we, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo Butera Knowless yari yacyiteguye mu buryo bwihariye.
Ni igitaramo avuga ko yahuje no kumurikira Abanya-Uganda umuco w'u Rwanda, kuko yari kumwe n'abasore n'inkumi babyina Kinyarwanda. Ati "Yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi ba Kinyarwanda, ndetse n'ingoma za Kinyarwanda. Ikindi ni uko yaririmbye isaha irenga."
Ishimwe Clement yavuze ko mu bindi byaranze iki gitaramo, ari uko Vampino bakoranye indirimbo 'Byemere' yamusanze ku rubyiniro bakayiririmbana. Ati "Umuhanzi Vampino yamusanze ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Byemere' bakoranye. Ikindi, ni uko hari abafana bavuye i Kigali batari bacye."
Mbere y'uko, Knowless yakira ku rubyiniro Vampino yavuze ko bakoranye indirimbo 'Byemere' mu buryo bw'impanuka, ariko kandi yishimira umusaruro yatanze mu rugendo rwe rw'umuziki.
Vampino ageze ku rubyiniro yabwiye Butera Knowless ko ari umuhanzikazi umutera ishema. Kandi ko gukorana nawe byoroheje cyane inzira y'iyaguka ry'umuziki wabo.
Ni ubwa mbere Knowless na Vampino bari baririmbanye iyi ndirimbo 'Byemere' nyuma y'imyaka 13 ishize igiye ku isoko.
Uretse iki gitaramo uyu muhanzikazi yaririmbyemo, yanitabiriye Inama yiswe "Decent Africa Summit" yabaye ku wa 10 Ukuboza 2024, muri Kampala Serena Hotel.
Knowless afitanye amateka meza na Uganda, kuko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bamwe mu bahanzi baho bakoranye indirimbo zagiye ziganza cyane mu itangazamakuru.
Knowless yataramiye muri Uganda, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado.
Butera Knowless yongeye gutaramira Mujyi wa Kampala muri Uganda nyuma y'imyaka 7 yari ishize
Knowless yavuze ko iki gitaramo cyari mu murongo wo kwifuriza impera nziza z'umwaka abakunzi be
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abanyarwanda benshi basanzwe batuye muri Uganda
Knowless ari kumwe n'inkumi baserukanye babyina kinyarwanda muri iki gitaramo
Knowless yongeye guhura na Vampino baririmbana indirimbo 'Byemere' bakoranye
Kuva bakorana iyi ndirimbo, ni ubwa mbere bagaragaye mu ruhame bayiririmba
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYEMERE' YA KNOWLESS NA VAMPINO
TANGA IGITECYEREZO